damnlyrics.com

Imirindi Y'uwiteka

*IMIRINDI Y′UWITEKA BY AMBASSADORS OF CHRIST RWANDA*

Yewe yewe mwana w' Umuntu umva amagambo y′Uwiteka

Ati Ninjye waremye iyi si isi nibyuzuyemo byose

Nyuma yibyo byose mfata umukungugu wisi niremera umuntu Namuremye mukunze murutisha ibindi biremwa muha no kugira ishusho yanjye

Ariko kuko kwifuza kw'amaso ye arangomera yitandukanya n'ubwiza bwanjye arigendera.

CHORUS

Umva imirindi y'uwiteka aragushaka,

Yewe yewe umva arabaza mwana w′umuntu uri hehe?

Uri he mwana w′umuntu urahamagarwa uwakuremye aragushaka garuka mu rugo. X2

Ese niki mwana w'umuntu gitumye uhemuka ku muremyi

Ugatumbira iby'iyinsi kandi bizashirana nayo

Umutima ukajya wibaza uti iyo mana bavuga ibahe ubundi imaze iki

Mutima wanjye tuza urye kandi unywe ntakibazo uratunze ikindi niki?

Nyamara ntiwibuke ko iherezo ry′inzira zawe riri mu kuboko kwayo niyo itegeka

CHORUS

Umva imirindi y'Uwiteka aragushaka,

Yewe yewe umva arabaza mwana w′umuntu uri hehe,

Uri he mwana w'umuntu urahamagarwa uwakuremye aragushaka garuka mu rugo. X2

None umva mwana w′ umuntu Uwiteka ni umunyambabazi

Ubwe yarirahiriye ati sinzibuka amafuti yawe

Nyuma yibyo byose nzabababarira hose abazangarukira ubwo bwose

None benedata tugarukire umukiza ijwi rye rikiduhamagara

Tuzirikana yuko iryo jwi ntirihoraho nimuze tujyane bigishoboka.

CHORUS

Umva imirindi y'uwiteka aragushaka,

Yewe yewe umva arabaza mwana w'umuntu uri hehe,

Uri he mwana w'umuntu urahamagarwa uwakuremye aragushaka garuka mu rugo. X3

Song Lyrics by Jenny keisha Peyton UG

Lyrics Submitted by Jenny Keisha Peyton

Enjoy the lyrics !!!