Uburibwe - David Niyo
| Page format: |
Uburibwe Lyrics
V1:Nikinze aho bataror,ndarira
Kuko nsa n'uwo ijuru ryagwiriye
Isi y'ibyishimo byanjye
Nukuri ntabwo nyizi
Ejo hanjye habuditse umwijima
Dore nzize ibyo ntigeze nkora
Umutima urashenguka ushira
Bikantera uburibwe,uburibwe budasanzwe eh
Chorus: Ese Data ko untereranye warambyaye eh
Impuhwe utanyeretse uzazereka nde
Ko uheruka utera inda mama ah
Kuva ubwo wadufashe nkabo utazi
(Ko uvuga ko we yahemutse
Njyewe nakoze iki)x2
V2:Nirirwa nshaka ay'ikidufu
ntumbaze ibyo kwiga nink'inzozi
Mama acyura abagabo buri munsi
Inshuro ndara iwacu zirabaze
Rwose mubyeyi ibuka ko ndi amaraso yawe
Nkeneye kurerwa nk'abandi
Maze unkure mu buribwe
Uburibwe budasanzwe eh
Bridge:Nubwo ntazi niba nkwiriye ubafasha eh
Uwamfasha wese nazitura
Mana wowe umenya ahazaza h'abantu
Urandengere simbe kabwera.
Lyrics Submitted by Niyonkuru David