DamnLyrics - The center provides all the lyrics

Umunezero - Cecile Kayirebwa



     
Page format: Left Center Right
Direct link:
BB code:
Embed:

Umunezero Lyrics


Ayii yeh, ayii yeh, ayii ah
Ubw'inganzo yasobetse n'umunezero
Ingoma ni zivugire rimwe
Amakondera atsikimbe
Yah yah, ayi yeh
Ubw'inganzo yasobetse n'umunezero
Imyirongi n'impanda
Nibivange, bibe urusobe
Yah yah ayi yeh ah ah
Ubw'inganzo yasobetse n'umunezero
Umva ibihozo by'abakobwa
Umv'imihigo y'abahungu

Ayi yeh, ayi ah ah
Ndumv'inzogera n'imirindi
Dore intambwe z'abo bageni
Dore abana b'ibisage
Za nganzo z'ibyansara
Mbega, mbega
Mbega ibyiza bimpimbaye
Mbega ubwiza n'uburanga
Mbega impano y'Imana
Ayi ah ah ah yi ah
Mvuge ibihe ndeke ibihe
Mu byiza by'uru Rwanda
Mpere hehe, ngeze hehe ?
Ngo ndurate ndusingize
Utununga, n'imisozi, n'ibirunga
N'imirambi, n'ibisiza
N'amataba ateze neza
N'ibiyaga n'amashyamba
Mvuge ibihe, ndeke ibihe ?
Urukundo, n'urugwiro, n'umurava
N'ubutwali n'ubupfura
Nibyo muco, nibyo ngiro
Niwo murage w'abakuru
Ayi ah ayi ah ayi ah
Lyrics Submitted by Aîné Arsène

Enjoy the lyrics !!!
Wrong artist tag. The correct tag is Cécile Kayirebwa. Fix your tags. Read more on Last.fm. User-contributed text is available under the Creative Commons By-SA License; additional terms may apply.

View All

Cecile Kayirebwa